“Ibintu byoroshye bibaho ni ugukunda Igihugu”: Lt Col Kayitera aganiriza Urubyiruko rwa Kicukiro

Lt Col Kayitera Munyampundu Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve force mu Karere ka Kicukiro, yibukije Urubyiruko rwo muri aka Karere ko rufite uruhare runini mu gukunda Igihugu no kugikorera.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022.

Atanga ikiganiro ku gukunda Igihugu mu rubyiruko, Lt Col Kayitera Munyampundu Jean Marie Vianney yabibukije ko Urubyiruko arirwo rukwiye kuza ku isonga mu gukora ibikorwa byo gukunda Igihugu.

Yagize ati: “Ibintu byoroshye bibaho ni Ugukunda Igihugu, Gunda bisaba urukundo kandi urukundo ni Karemano..Gukunda Igihugu n’Ibintu rusange byose ubona, ntabwo ari ugukunda Hotel yo ku musozi wa Rebero ukajya uyisohokeramo, kuko ntiwaba ukunze igihugu cyose. Burya gukunda indangamuntu ni kimwe mu gukunda igihugu, indangamuntu niyo iranga Igihugu cyawe iyo wayikunze niyo ikuranga nk’Umunyarwanda. Gukunda igihugu ni Ugushyira imbere igihugu mbere y’ibindi, iyo ugishyize imbere ibindi byose biza ari inyongera, kuko iyo ugikunda ugiha ibitekerezo byawe, ukagiha n’amaboko yawe. Iyo udatanze amaboko yawe ngo ugikorere ntigitera imbere kandi abatagikunda ntibifuza ko gitera imbere”.

Aha yanavuze ko Igihugu gikeneye amaboko mazima kandi amaboko mazima ari amazira ibiyobyabwenge. Akangurira Urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza harwo.

Lt Col Kayitera Munyampundu yabibukije ko Urubyiruko arirwo rukwiye kuza ku isonga mu gukora ibikorwa byo gukunda Igihugu

Shyaka Nyarwaya Micheal Komiseri ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri Panafrican Movement yabwiye Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko ko rukwiye kwirinda ibibangiriza Ubuzima kugirango bagere ku mahirwe bafite mu gihugu.

Ati:”Icyambere tugomba kumva ko Panafrica igomba guhera hasi, Mu Rwanda dufite amahirwe ko Perezida wa Repubulika yacu ashyigikira urubyiruko kandi ahora yiguza iterambere ryarwo, dukwiye kurinda ubusugire bw’Afurika tukirinda ibyangiza ubuzima kugirango tugere ku mahirwe dufite. Twirinde abatuyobya badushikisha ibitwangiriza ubuzima kuko dufite amahirwe mu gihugu cyacu… Dukeneye urubyiruko ruzima rudakoresha ibiyobyabwenge”.

Shyaka Nyarwaya Micheal Komiseri muri Panafrica Movement ishami ry’u Rwanda ni umwe mubaganirije Urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro

Hon Kamanzi Ernest uhagarariye Urubyiruko mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite yagaragarije Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro amahirwe rufite mu gihugu arusaba kugaragaza inbaraga zarwo kugirango ruyagereho.

Yagize ati: “Urubyiruko ruratekerezwa mu nzego zose za Leta, dufite amahirwe menshi kandi amahirwe arangana kuri buri wese, uko ukoresha abahirwe yawe niko uyabyaza umusaruro. inzego zose zitekereza icyo zakorera urubyiruko kugirango rutere imbere. Uruhare rwacu rurakenewe kugirango tugere kuri ayo mahirwe twagenewe nk’Urubyiruko”.

Hon. Kamanzi Ernest yagaragarije Urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro amahirwe rufite

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, yashimiye ibikorwa byakozwe n’Urubyiruko arusaba kugendera ku Indangagaciro.

Yagize ati: “Ibikorwa mwakoze bigaragaza ko Igihugu gifite amaboko, ndagirango muhore mwisanisha n’indangagaciro mwihe amanota, duharanire kutaba impfabusa kandi mufite amaboko, mufite ubwenge, mufite Igihugu kiza kandi gikunda Urubyiruko, tubyaze umusaruro amahirwe mufite, mukwiye kureba amahirwe ahari mwabyazamo umusaruro. Mwige kwigirira ikizere, urubyiruko rwatakaje ikizere ntirugera ku iterambere, abajya mu biyobyabwenge ni uko baba bataye ikizere(…) Tumenye kwishakira ibisubizo, twige kwihangira udushya nibwo uzabasha kugira icyo ugeraho”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange yasabye urubyiruko kurangwa n’Indangagaciro


Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iteganywa n’itegeko rya Minisitiri w’Intebe no 36/03/2019 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere by’Inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, igahuza Urubyiruko ruhagarariye urundi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere. Aha Urubyiruko rumurika ibyagezweho mu igenamigambi yari iteganyijwe mu mwaka urangiye rukanagaragaza igenamigambi y’umwaka ukurikiyeho.

Mutsinzi Mussa Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro yamuritse ibikorwa byakozwe n’Urubyiruko
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro
Urubyiruko ruhagarariye urundi kuva kurwego rw’Utugari kugeza ku rwego rw’Akarere rwitabiriye Inteko rusange

AMAFOTO: K. Clement

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *