Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022, Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Kicukiro bizihije Isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye bishimana n’Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Ibi birori byabereye mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahatujwe Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, byakozwe bishimira Imyaka 28 ishize RPF Inkotanyi itsinze urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batujwe mu murenge wa Nyarugunga bavugako bishimira ko ibyo baharaniraga Abanyarwanda babigezeho kandi bakaba nagikomeje no gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.
Umutesi Solange uhagarariye Umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, avuga ko ibyo Abanyarwanda bishimira uyu munsi ari umusaruro w’imiyoborere myiza.
Yagize ati: “Icyo twishimira nk’Abanyamuryango ni uko nk’Umutwe wa Politike uri ku buyobozi urangaje imbere indi mitwe ya Politike, ibi turimo ni umusaruro w’imiyoborere myiza kuba abanyarwanda bose muri rusange bizihiza Isabukuru yo kwibohora tuzirikana intambwe 28 Igihugu kimaze kibohoye, duha agaciro Ingabo zacu zari iza RPF Inkotanyi , uyu munsi zikaba ari ingabo z’Ingabo z’Igihugu cyacu.
Rubingisa Pudence Umuyobozi w’umuryango RPF Inkotanyi mu mujyi wa Kigali, yabwiye abitabiriye ibi birori ko bakwiye kwishimira aho u Rwanda rugeze nyuma yimyaka 28 y’urugendo rwo kwibohora.
yagize ati: “Turashima cyane ko uyu munsi dufite Igihugu gifite ijambo ku rwego mpuzamahanga, gifite uko kizwi n’amateka azwi, uyu munsi ubwo twizihiza ku ncuro ya 28 Umunsi mu kuru wo kwibohora uru ni urugendo rwasabye imbaraga nyinshi,hari abahasize ubuzima kandi basiga imiryango ariko uyu munsi turishimira ko turi mu gihugu kiza mu bihugu bya mbere bifite umutekano. Inkotanyi nzabohoye Igihugu ntabwo zicaye zakomeje urugamba rwo kucyubaka ubu kiratekanye kugeza naho abakigenda bifuza twabaha uburenganzira bwo kuba bakigumamo.”
Umurenge wa Nyaruguga mu karere ka Kicukiro utujwemo imiryango igera kuri 60 y’abari Ingabo za RPF Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, uyu munsi Abanyamuryangomba RPF Inkotanyi muri aka karere bifatanyije nabo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28.
Aha babageneye ibyo kurya ndetse n’ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu rugo, imiryango y’Ingabo zamugariwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu kandi yanagenewe amafaranga y’u Rwanda ingana n’ibihumbi 50 azabafasha mu mubereho muri uku kwezi kuri buri muryango.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…