Joeboy uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.
Iki gitaramo kizaba ku wa 23 Nyakanga 2022, Joeboy azagihuriramo n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.
Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe na East African Promoters ku baguze itike mbere bizaba ari 10.000 Frw ahasanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 30.000 Frw muri VVIP.
Ku bazagura tike ku munsi w’igitaramo, abashaka kuzaba bari ahasanzwe bazishyura 15.000 Frw, VIP bishyure 25.000 Frw muri VVIP bishyure 35.000 Frw.
Joeboy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Sip’, ‘Beginning’, ‘Baby’ na ‘Nobody’ yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune na we uheruka mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 24 yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.
Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.
Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16, ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.
Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s “Banku” Music.
.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…