UBUREZI

Abanyeshuri 429,151 nibo bagomba gukora ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga 2022, mu Gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta byahereye ku banyeshuri basoza amashuri abanza basaga 229,859 biga mu bigo by’amashuri 3,556, bakoreye kurii site z’ibizamini 1,095.

Abakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza babimburiye abanyeshuri bose bazakora ibizamini bya Leta byanditse babarirwa mu 429,151.

Uretse abakora ikizamini gisoza amashuri abanza bazasoza ku wa Gatatu taliki ya 20 Nyakanga, bazakurikirwa n’abakandida 127,469 basoza icyiciro cya mbere (O-Level),  47,579 basozaicya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level) na 21,338bakora ibizamini byanditse muri (TVET) bazakora guhera ku wa 26 Nyakanga basoze ku ya  02 Kanama 2022.

Ku basoza amashuri nderabarezi (TTC) uko ari 2,906 na bo biteganyijwe ko bazakorera rimwe na bagenzi babo basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’aamshuri yisumbuye.

Ku basoza amashuri yisumbuye biga siyansi, biteganyijwe ko bo bazatangira ibizamini bya Leta byabo zizatangira ku ya 3 kugeza ku ya 5 Kanama 2022.Ni mu gihe abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bakoze ibizamini ngiro guhera ku ya 27 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2022.

Atangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yifurije amahirwe masa abatangiye gukora uyu munsi ndetse n’abiteguye gukora mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Abana turabifuriza intsinzi. Burya iyo cyise ikizamini gitera ubwoba. Hari igihe rero abanyeshuri bagira ubwoba agatsindwa atari uko atabizi, ahubwo ari ubwoba yagize. Ubutumwa ni ukubahumuriza nta cyateguwe kiri hanze y’ibyo bize birasaba kwicara bagatuza bakabyibuka noneho bakabishyira ku rupapuro.”

Yakomeje asaba ababyeyi kutabuza abana amahirwe yo gukora ibizaminikuko hari abababuza gukora kandi bariyandikishije.

Ati: “Ku babyeyi turasaba yuko nta numwe wacikanwa n’ayo mahirwe kuko hari igihe bijya bigera ugasanga abanyeshuri bariyandikishije ariko twajya kureba abakoze tugasanga bagabanyutse turasaba rero ko nta mubyeyi wabuza umwana ayo mahirwe kuko ni ukumuvuta ejo heza he ko basaba abana bose bakiri mu ngo biyandikishije gukora ibizamini baze bitabire nk’uko nabivuze.”

Uyu mwaka abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bagabanyutseho kuko abakoze mu mwaka ushize bari ibihumbi 254. Gusa mu ashuri yisumbuye ho bariyongereye. Ati: “Ntabwo bivuze ko hari abanyeshuri bavuyemo ahubwo buri mwaka ugira umwihariko wawo, biterwa n’uko abanyeshuri bazamutse.”

Yanasabye abanyeshuri n’abarimo kugenzura ibizamini kwirinda imico yo gukopera no gukopezanya yagiye igaruka mu myaka yashize, ati: “Iyo hakozwe ibizamini twirinda ko hagaragaramo imico itari myiza ni ko twavuga kuko ntitwifuza ko hagaragara ko abanyeshuri bakopera, ndetse hari n’aho abarimu mu myaka yashize hari abarimu bakopezaga abanyeshuri.”

Yijeje abanyeshuri ko bacungiwe umutekano ndetse inzego zikomeje gufatanya mu gufasha abanyeshuri gukora ibizamini mu mutekano usesuye.

Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yatangirije ibizamini bya Leta kuri GS Nyagasa

DomaNews.rw

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

13 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

13 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago