INKURU ZIDASANZWE

Ange Kagame n’Umugabo we bongeye kwibaruka

Ni ibyishimo n’impundu mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wemeje ko umukobwa we Ange Ingabire Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta.

Urwo ruhinja ruje rukurikira imfura yabo yavutse muri Nyakanga 2020, umwana wakiranywe umunezero udasanzwe ubu akaba abonye murumuna we.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, yagize ati: “Mwishyuke Ange na Bertrand!”. Ayo magambo aherekejwe n’ifoto y’umwuzukuru we wa kabiri.

Ange Kagame yibarutse ubuheta mu gihe na we ari ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho byabaye imwe mu nkuru zavuzweho cyane mu bitangazamakuru muri uwo mwaka

DomaNews

Recent Posts

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

19 hours ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

20 hours ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

24 hours ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

1 day ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

1 day ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

1 day ago