Igitaramo cyari kuzaririmbwamo na Joe Boy cyari gitegerejwe i Kigali cyasubitswe habura icyumweru kimwe gusa ngo kibe, amakuru ahari agahamya ko kimuriwe mu mezi ari imbere.
Isubikwa ry’iki gitaramo ryaturutse ku kuba EAP yari yatumiye Joe Boy bahisemo kwigiza inyuma iki gitaramo kuko hari ibyo bifuza kubanza gutegura neza kugira ngo kirusheho kuzagenda neza.
Uyu muhanzi yari yatangajwe nk’uzitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyagombaga kuzaba ku wa 23 Nyakanga 2022.
Byari byavuzwe ko Joe Boy yari kuzahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.
Joe Boy yari agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri ahavuye, uyu muhanzi muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo nka Alcohol n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…