INKURU ZIDASANZWE

Ange Kagame n’Umugabo we bongeye kwibaruka

Ni ibyishimo n’impundu mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wemeje ko umukobwa we Ange Ingabire Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta.

Urwo ruhinja ruje rukurikira imfura yabo yavutse muri Nyakanga 2020, umwana wakiranywe umunezero udasanzwe ubu akaba abonye murumuna we.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, yagize ati: “Mwishyuke Ange na Bertrand!”. Ayo magambo aherekejwe n’ifoto y’umwuzukuru we wa kabiri.

Ange Kagame yibarutse ubuheta mu gihe na we ari ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho byabaye imwe mu nkuru zavuzweho cyane mu bitangazamakuru muri uwo mwaka

DomaNews

Recent Posts

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

8 hours ago

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

11 hours ago

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

14 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

16 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

18 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

2 days ago