Umubiri wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umubiri wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.
Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.
Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n’abakomeye, ibyamamare ndetse n’abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…