IMYIDAGADURO

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Kuva yasohora indirimbo iheruka yise Big Time, Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’icyumweru ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha, icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.

Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi.

Ati “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Yvan Buravan rwabaye muri iri joro mu Buhinde aho yari ari kuvurizwa Cancer y’urwagashya. Yvan Buravan ni umuntu wasakaje ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye. Yashishikarije twese gukunda igihugu cyacu n’umuco wacu.”

Yvan Buravan yavutse mu 1995 i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu muryango. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cya Le Petit Prince, ayisumbuye ayakomereza muri Amis des Enfants na la Colombière.

Yahise akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yatangiye kuririmba mu 2009, akiri muto kuko yari afite imyaka 14. Umuziki nk’umwuga yawutangiye ku mugaragaro mu 2016, Abanyarwanda nabo baramukundira, bakirana yombi ibihangano bye. Yaririmbaga injyana zirimo R&B, Soul na Afrobeat.

Indirimbo ya mbere yakoze yamenyekanye cyane ni iyitwa Urwo Ngukunda yahuriyemo na Uncle Austin nyuma akurikizaho Malaika yahogoje imitima y’abakunda umuziki nyarwanda.

Ni we muhanzi wenyine wo mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2018, bimuhesha amahirwe yo gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Mu ndirimbo yakoze zatumye arushaho kumenyekana, harimo nk’iyo yise “ Si Belle”, Garagaza, Oya, Just a dance n’izindi.

Album yaherukaga gukora ni iyo yise “Twaje” mu gihe indirimbo ya nyuma asize ni iyo yise “BigTime”.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda, abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda no mu mahanga, abanyapolitiki n’abandi, bose bashenguwe n’urupfu rwe, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Buravan yazize indwara ya Kanseri y’Urwagashya yari amaranye iminsi

DomaNews.rw

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

2 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

3 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

6 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

7 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

9 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

14 hours ago