POLITIKE

Perezida Kagame yasuye Akarere ka Ruhango abemerera kubongerera ibikorwa remezo

Perezida Paul Kagame yasuye abatuye Akarere ka Ruhango abemerera kongera ibikorwa remezo by’amazi ndetse no kubaka imihanda ya Kaburimbo, igera ku bitaro bya Gitwe na Kinazi.

Advertisements

Ku kibuga cy’umupira cya Kibingo niho Perezida Kagame yahuriye n’abaturage ibihumbi b’Akarere ka Ruhango na bamwe bo mu turere baturanye.

Perezida Kagame yaherukaga guhurira n’abaturage kuri iki kibuga tariki 14 Nyakanga 2017, ari naho hatangiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’inshi birimo n’ibihuza abayobozi n’abaturage.

Akanyamuneza kagaragaraga ku baturage ba Perezida wabo ubwo yabanyuragamo abaramutsa kagaragazaga urukundo n’urukumbuzi.

Ashingiye ku byifuzo yagejejweho n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango birimo icyo kongera ibikorwaremezo by’amazi, aho abo ageraho ari 68% gusa ndetse n’icyo kubaka imihanda ya kaburimbo ihuza ibice bitandukanye by’Akarere by’umwihariko imihanda igera ku bitaro bya Kinazi na Gitwe, Perezida Kagame yemereye aba baturage ko abafitiye umwenda.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko nubwo leta ikora ibishoboka byose ngo ibagezeho ibikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza yabo, nabo ubwabo bakwiye gushyiraho akabo mu gufata neza ibyo bikorwa no kubikuramo inyungu.

Yifashishije urugero rw’urukingo rwa Covid-19, Perezida Kagame yashimiye abaturage bemeye kwikingiza nubwo hirya no hino ku isi hari abanze kwikingiza ndetse no mu gihugu hakaba bake bahunga, maze ahamagarira abaturage kujya barangwa no kumva vuba no kwita ku bibafitiye akamaro.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu uruganda rwongerera agaciro imyumbati rwa Kinazi rukora ku rugero rwa 50% by’ubushobozi bwarwo, asaba abaturage gutanga umusanzu wabo bongera umusaruro.

Mu rubuga rw’ibibazo n’ibitekerezo, umwarimu wafashe ijambo yashimiye umukuru w’igihugu ko bongerewe umushahara.

Umukuru w’igihugu yasezeranyije gukemura ikibazo cy’ubwishingizi buhenze bwa Moto ndetse n’icyo kubaka sitade mu karere ka Ruhango.

Foto: RBA

Sandrine RURANGIRWA

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago