Umubiri wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umubiri wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.
Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.
Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n’abakomeye, ibyamamare ndetse n’abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…