Perezida Paul Kagame yasuye Akarere ka Nyamasheke abasa abagatuye kwanga imigirire y’abayobozi bamwe na bamwe babasiragiza cyangwa babaka ruswa, ndetse umukuru w’igihugu ashimangira ko abayobozi nk’abo batazihanganirwa.
Abatuye Akarere ka Nyamasheke bagaragarije Perezida Kagame ibikorwa bitandukanye bagezeho babikesha imiyoborere abereye ku isonga, barimo ababyeyi bari bateze urugori bakikije uruhimbi ruteretseho ibisabo n’inkongoro ari nako bavuza impundu.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yahamagariye abaturage kutihanganira abayobozi babasiragiza n’ababaka ruswa.
Ku bijyanye n’ibidindiza iterambere ry’Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose ikubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by’ako karere, ibyo bikajyana no gukemura ikibazo cy’ingutu cy’amanegeka kibangamira imitutire ndetse no kugeza amazi b’amashanyarazi by’umwihariko ku bigo by’ubuvuzi.
Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yashimiye abatuye aka karere umusanzu wabo mu mutekano cyane cyane mu minsi ishize ubwo abagizi ba nabi bageragezaga kuwuhungabanya ariko bagahashywa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage.
Amafoto: RBA
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…