INKURU ZIDASANZWE

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza Charles cyashyizwe mu bazita izina abana b’ingagi

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi 20, mu muhango uteganyijwe mu Kinigi kuwa 2 Nzeri 2022.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze muri gahunda ya ’Kwita Izina’. Prince Charles akaba azita izina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Prince Charles yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth, izwi nka CHOGM.

Prince Charles ashyizwe ku rutonde rw’abazita izina abana b’ibingagi akurikira abandi nka Didier Drogba wabaye icyamamare muri ruhago, itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol, Umunyemari Laurene Powell Jobs n’abandi.

Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere abawitabiriye bari hamwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu nzego zirimo kurengera ibidukikije n’imikino.

Kuva uyu muhango watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana 354.Ibarura ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko mu Rwanda habarizwa ingagi 480, iryo mu 2016 ryerekana ko hari 604.

Prince Charles azita izina Umwana w’Ingagi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga

DomaNews

Recent Posts

Real Madrid yihagazeho mu Budage nyuma yo kunganya na Bayern Munich-Amafoto

Umukino wahuje Real Madrid na Bayern Munich warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino…

3 hours ago

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere-AMAFOTO

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, Rayon…

9 hours ago

Rayon Sports yanze kuviramwaho yegukana umwanya wa 3 w’igikombe cy’Amahoro-AMAFOTO

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda igitego 1-0 ikipe ya…

9 hours ago

Abantu 10 nibo bamaze kwicwa n’ibiza by’imvura mu Rwanda

Minisiteri ishinzwe ubutabazi yavuze ko imvura imaze iminsi igwa cyane hirya no hino mu gihugu…

10 hours ago

Umuraperi wo muri Iran yasabiwe kwicwa azira indirimbo yahimbye

Umuraperi Toomaj Salehi ukomoka muri Iran agiye kwicwa nyuma yo gukora indirimbo inenga ubutegetsi bwa…

13 hours ago

Kizz Daniel na Tekno bari gupfa amafaranga y’indirimbo

Abahanzi babiri bo muri Nigeria aribo Kizz Daniel na Tekno bari mu ntambara y’amafaranga yavuye…

14 hours ago