Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubyeyi w’umugore yakatiwe igifungo cya burundu kubera urupfu rw’umwana we w’amezi 18 wazize imirire mibi, yatewe no kugaburirwa imbuto n’imboga gusa.
Sheila O’Leary, w’imyaka 39, yahamije n’Urukiko rw’i Florida icyaha Cyo kwica abigambiriye, guhohotera umwana ndetse no kutita ku mwana.
Abashinjacyaha bavuze ko umwana we w’umuhungu witwa Ezra yari afite ikibazo cy’imirire mibi ikabije akaba yari afite ibiro birindwi gusa ubwo yitabaga Imana muri Nzeri 2019.
O’Leary n’umugabo we w’imyaka 33, Ryan O’Leary, babwiye Polisi ko bagaburira abana babo indyo igizwe n’imbuto n’imboga gusa. Bongeraho ko Ezra we yonkaga.
Uretse uyu witabye Imana, n’abandi bana batatu bo muri uyu muryango harimo uw’umwaka umwe, uw’imyaka itanu ndetse n’ ufite imyaka 11 bari bafite ibibazo by’imirire mibi, kutitabwaho no guhohoterwa.
O’Leary yakatiwe nyuma y’umwiherero w’amasaha atatu hagati y’abagize urukiko rw’i Florida. Uru rubanza rukaba rwaramaze iminsi itanu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…