Urubyiruko ruhagaririye urundi mu turere tugize Umujyi wa Kigali rwatangiye amahugurwa azamara iminsi itanu mu kigo cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, nibwo Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’urundi rwaturutse mu zindi nzego rugera kuri 351 rwaturutse mu mirenge y’uturere tw’Umujyi wa Kigali rwerekeza muri iki kigo cya Polisi cya Gishari, aho bagiye guhugurwa ku ntego igira iti:”Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.
Hatangizwa umunsi wa mbere w’aya mahugurwa, uru rubyiruko rwaganirijwe n’abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali bibutswa uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Urujeni Martine Umuyobozi w’Umujyi wa Kigari wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu yagize ati: Twatekereje kuganira ku ruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuko twagize igihe cyo kubamenya no kumenya agaciro kabo cyane mu bihe bikomeye bya COVID-19, uko byari bimeze byaragaragaraga ko ntacyo twari kwigezaho tutabafite”.
Uru rubyiruko rwanaganirijwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard, basobanurirwa uruhare rwabo mu ku bungabunga ibidukikije, isuku, ibikorwa remezo n’iyubahirizwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigari.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bizeye kuzahavana ubumenyi buzabafasha gukomeza kubaka Igihugu.Evariste waturutse mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge yagize ati: “Iyo badutoza batubwirako tugiye gutumwa, aha twiteguye kuhakura ubumenyi buzadufasha gukomeza kubaka Igihugu, icyo tugiye gukora ni uko duzakomeza ibikorwa byubaka kandi tugakangurira n’urundi rubyiruko gufatanya natwe kubaka Igihugu.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko aya mahugurwa agamije gukangurira uru rubyiruko kuguma mu ngamba.
Yagize ati: ” Icyari kigambiriwe ni ukugirango uru rubyiruko turusubize mu ngamba, tumaze igihe kinini dukorana narwo ariko rwagaragaje ubushobozi n’ubudahangarwa mu gihe cya COVID-19, rwagaragaje ko ari urwo kwizerwa (..). Ibyo bagaragaza mu mbaraga bafite nibyo dushaka ko dukomeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo bibangamiye umuturage w’u Rwanda. Abitabiriye aya muhugurwa bitezweho byinshi, bazava hano ari Intore birenze uko bari bameze”.
Atangiza aya mahugurwa kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali kugira ubutumwa baha abo bayoboye.
Ati: “Abayobozi b’urubyiruko nimwe muragijwe urundi rubyiruko ariko mukwiye kugira ubutumwa mubaha, nk’Urubyiruko impamvu tubahamagara ni uko ari mwebwe mbaraga z’Igihugu uyu munsi ndetse nejo hazaza, nimwe muzaba abayobozi b’icyerekezo. Turashaka ko ubukorerabushake buba umuco abari mu cyiciro cy’urubyiruko bakaba abakorerabushake”.
Uru rubyiruko 351 rwatangiye aya mahugurwa y’iminsi itanu ni abahagaririye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuva ku rwego rw’imirenge n’abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuva ku rwego rw’Akagari baturutse mu tugari 161 n’imirenge 35 bigize umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba yifuza ko
Amafoto: Umujyi wa Kigali
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…