Ikigo gishinzwe ibyo kurinda amakuru mu gihugu cya Ireland cyahanishije urubuga rwa Instagram gutanga ihazabu ya miliyoni 402 z’Amadolari ya Amerika, izizwa kunanirwa gucunga neza amakuru y’abana bakiri bato.
Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, ubuyobozi bwa Instagram bwahise busohora itangazo rivuga ko biteguye kujuririra ibi bihano bikakaye bafatiwe.
Instagram ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga z’ikigo cy’ubucuruzi cya Meta. Ivugwaho kuba yaremereye abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 bagafungura konti z’ubucuruzi kuri urwo rubuga, ibintu byatumye hari amakuru y’abo bana ajya hanze arimo ayerekeye nomero zabo za telefoni hamwe na za e-mail zabo bwite.
CNN yatangaje ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu 2020 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Komiseri w’Ikigo gishinzwe ibyo Kurinda amakuru muri Ireland.
Ati “Twafashe umwanzuro wa nyuma ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umwanzuro urimo n’amande ya miliyoni 402$.”
Byitezwe ko mu cyumweru gitaha hazatangazwa imyanzuro yose yafashwe mu buryo burambuye ku kijyanye n’ibyavuye mu iperereza ryakozwe kuri Facebook na Instagram.
Umuvugizi w’ikigo cya Meta, yavuze ko kuva mu mwaka ushize, Instagram yavuguruye imikorere yayo igashyiraho uburyo bufasha ingimbi n’abangavu kurinda amakuru yabo y’ibanga mu buryo bwizewe kandi butekanye.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…