Abazitabira Umukino uhuza Abakinnyi b’ibihangange ba Basket mu Rwanda “RBL All Star Game 2022, bijejwe ibirori bidasanzwe bazagezwaho na Saut Sol n’abandi bahanzi bazatarama kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri muri BK Arena.
Uyu mukino wateguwe na Federasiyo y’Umukiono wa Basket mu Rwanda FERWABA, wahujwe n’Igitaramo kizaririmbamo Itsinda ry’abaririmbyi rikunzwe cyane ryo mu gihugu cya Kenya rizwi nka Saut Sol, n’Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Christopher, Ish Kevin n’abandi bazwiho kuvanga imiziki mu Rwanda bazasusurutsa abazaba bitabiriye.
Kuri uyu wa gatanu iri tsinda ryasesekaye mu Rwanda aho ryijeje abazitabira iki gitaramo kuzishima. Saut Sol yaherukanga mu Rwanda kuya 02 Nzeri 2022 mu muango wo kwita Izina abana b’Ingagi, ikaba igarutse gutaramira Abantarwanda muri BK Arena.
Mu kigariro n’Abanyamakuru bavuze ko abazitabira bazahabwa ibyishimo, Bien Aime Baraza umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: “Mu Rwanda ni mu rugo, turifuza ko abazitabira bose bazataha bishimye, tuzanywe no gushimisha abavandimwe”.
FERWABA itegura uyu mukino ngarukamwaka wanahujwe n’igitaramo yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitegura ibidasanzwe kuruta uko byagenze mu myaka ishize.
Jabo Landry ushinzwe ibikorwa bya FERWABA yagize ati: “Nabwira abanyarwanda kwitega ibirori kuko n’igihe cyo gusoza imikino imaze umwaka, turi gushaka guha ibirori bidasanzwe abanyarwanda nk’uko twabikoze umwaka ushize ariko tukagira n’icyo turenzaho kuruta uko byagenze mu bindi bihe”.
Amafoto: Shema Christian
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…