Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nzeri 2022, binyuze ku buyobozi bw’ikigo cya DOM AGENCY Ltd gifite igitangazamakuru cya DomaNews.rw uyu RURANGIRWA Sandrine yakoreraga, bwatangaje ko yamaze gusezera kuri aka kazi burundu. Nta Mpamvu zigeze zitangazwa zatumye uyu Munyamakuru asezera uyu mwuga, ni nyuma yaho yari amaze igihe atagaragara muri aka kazi bigahwihwiswa ko yagiye kure y’Itangazamakuru.
Sandrine Rurangirwa ni umukobwa ukiri muto wari wariyeguriye Umwuga w’itangazamakuru biturutse ku Murava, ubwitange ndetse no gukora cyane byamuranze mu gihe yamaze akorera DomaNews.rw aho mu gihe cye yagaragaje ubushake bwo gukora Itangazamakuru mu buryo bw’umwuga ndetse anabera abandi ikitegererezo mu gukunda uyu mwuga.
Sandrine yamenyekanye cyane mu gukora inkuru za Politike zicukumbuye zirimo izijyanye n’ubuvugizi n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu kiganiro kigufi ku Murongo wa Telefone yagiranye n’umunyamakuru wa DomaNews, yirinze kugira byinshi atangaza mu byatumye asezera uyu mwuga yakundaga gusa ahamya ko mu gihe kizaza azatangaza byinshi yahuye nabyo muri uyu mwuga ndetse n’icyatumye afata icyemezo cyo kuwusezera hakiri kare.
Yagize ati; “ Nibyo koko namaze Gusezera, ni ibisanzwe ko Umunyamakuru yasezera umwuga yakoraga kandi yakundaga, gusa rimwe na rimwe hari igihe haza amahitamo hagati y’ibyo ukunda wakoraga ndetse n’ubuzima bwawe bwite, bikaba ngombwa ko uhitamo igikwiye mu buzima.” Akomeza avuga ko yahisemo gukomereza urugendo rw’ubuzima mu bindi kandi ahamya ko nabyo bizamubera umugisha kuri we no ku muryango we.
Ati; “ icyo nabwira abakundaga inkuru zanjye, abamfashije ndetse n’abambaye hafi muri uru rugendo rwanjye mu itangazamakuru, ni uko Mbakunda kandi nshimira uruhare bagize kugirango ngere aho ngeze uyu munsi. Ntibagire ubwoba aho ngiye nzakomeza kubazirikana kandi nzaha agaciro urukundo banyeretse. By’umwihariko Ndashimira Ubuyobozi bwa DOM AGENCY Ltd na DomaNews.rw, Abanyamakuru bagenzi banjye Twakoranaga umunsi ku munsi, ndabashimira Ko banshigikiye muri uyu mwuga bakazamura izina ryanjye Imana ibahe Umugisha.”
Umuyobozi w’Ikinyamakuru DomaNews.rw, IZABAYO Jean Aime Desire yashimiye uyu Munyamakuru ku kazi kadasanzwe yakoze mu gihe cyose bakoranye ndetse agaragaza ko yaranzwe n’ubunyamwuga, Ubwitange no guhesha ishema ikinyamakuru yandikiraga.
Yagize Ati; “ Sandrine Rurangirwa yaradusezeye, yari Umunyamakuru mwiza ibyo twese turabizi. Yatubwiye ko afite impamvu zikomeye zatumye ahitamo guhagarika umwuga, nta kindi twagombaga gukora usibye kubaha amahitamo ye no ku mwifuriza amahirwe ahandi yerekeje.”
Rurangirwa Sandrine yabaye Umunyamakuru wa DomaNews.rw kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, aho yabanje gukora mu bindi bitangazamakuru bitandukanye nk’Umunyamwuga. Akaba yasezeye aka kazi ku mpamvu we atigeze atangaza ngo yerure.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…