Umugore utunzwe no gusabiriza mu Mujyi wa Kigali yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko yibye telefone babimubaza akabihakana bayihamagaye isonera mu myenda y’imbere yari yambaye.
Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mugore ahazwi nk’Akabahizi mu murenge wa Muhima.
Ababibonye babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mugore wari kumwe na mugenzi we bibye undi mugore wari ubanyuzeho ahazwi nko ku iposita bakamusaba amafaranga ariko akababwira ko ntayo afite. Aba bombi ngo baramuzubaje bamukora isakoshi batwara telefone yo mu bwoko bwa Tecno.
Uwo mubyeyi wibwe yageze imbere arebye mu isakoshi ye abona irafunguye ndetse nta telefone irimo ahita asubira inyuma asaba abashinzwe umutekano ‘DASSO’ kumufasha gushaka abo bagore yakekaga ko ari bo bamwibye.
Uwitwa Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Barimo bahakana ko nta telefone ye batwaye ariko twababwira ngo tubasake ahantu hose uriya bayifatanye akanga ngo nta mugabo wamukora mu myanya y’ibanga”.
Yakomeje avuga ko nyuma abaturage bari aho bahise babaza nyiri iyo telephone nimero ze bayihamagaye bumva iri gucamo.
Byiringiro Valentin yagize ati “Yari yanze ko tumusaka noneho bayihamagaye twumva iri gusona ariko ijwi ridasohoka cyane nibwo dusabye abagore bagenzi be bari aho kumusaka bayimukura mu ikariso twese turumirwa.”
Uyu mugore akimara gukurwamo telefone yari yibye yahise asaba imbabazi uwo yari yayibye amubwira ko atari ingeso ye ahubwo yabitewe nuko yari amaze iminsi itatu atabona icyo kugaburira abana be batatu kuko umugabo we yamutaye.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…