Umugore utunzwe no gusabiriza mu Mujyi wa Kigali yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko yibye telefone babimubaza akabihakana bayihamagaye isonera mu myenda y’imbere yari yambaye.
Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mugore ahazwi nk’Akabahizi mu murenge wa Muhima.
Ababibonye babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mugore wari kumwe na mugenzi we bibye undi mugore wari ubanyuzeho ahazwi nko ku iposita bakamusaba amafaranga ariko akababwira ko ntayo afite. Aba bombi ngo baramuzubaje bamukora isakoshi batwara telefone yo mu bwoko bwa Tecno.
Uwo mubyeyi wibwe yageze imbere arebye mu isakoshi ye abona irafunguye ndetse nta telefone irimo ahita asubira inyuma asaba abashinzwe umutekano ‘DASSO’ kumufasha gushaka abo bagore yakekaga ko ari bo bamwibye.
Uwitwa Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Barimo bahakana ko nta telefone ye batwaye ariko twababwira ngo tubasake ahantu hose uriya bayifatanye akanga ngo nta mugabo wamukora mu myanya y’ibanga”.
Yakomeje avuga ko nyuma abaturage bari aho bahise babaza nyiri iyo telephone nimero ze bayihamagaye bumva iri gucamo.
Byiringiro Valentin yagize ati “Yari yanze ko tumusaka noneho bayihamagaye twumva iri gusona ariko ijwi ridasohoka cyane nibwo dusabye abagore bagenzi be bari aho kumusaka bayimukura mu ikariso twese turumirwa.”
Uyu mugore akimara gukurwamo telefone yari yibye yahise asaba imbabazi uwo yari yayibye amubwira ko atari ingeso ye ahubwo yabitewe nuko yari amaze iminsi itatu atabona icyo kugaburira abana be batatu kuko umugabo we yamutaye.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…