Mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwatangije icyiciro cya kabiri cyo kuwubakamo imihanda. Igiye kubakwa ubu ingana na Kilometero 70.
Umushinga wose uteganya ko hazubakwa imihanda ireshya na Kilometero 215, ikazaba yarangiye bitarenze umwaka wa 2024.
Kuri uyu wa Kane Taliki 24, Ugushyingo, 2022 nibwo hatangiye kubakwa biriya bilometero nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru.
Iyi mihanda irimo umuhanda wa UTEXRWA -Kagugu; uwa Rwinyana Village, Remera-Baho Polyclinic-RDB, Migina- Contrôle Technique, Mulindi- Gasogi- Kabuga, Busanza- Muyange, Kagarama- Muyange, SONATUBES-Sahara, Miduha-Mageragere, n’uwa Rugenge- Muhima Hospital-Nyabugogo.
Umujyi wa Kigali wemeza ko abakozi bawo n’abakorera kompanyi zubaka imihanda bazaba bari kuri site mu masaha y’akazi kugira ngo bafashe uwagira ikibazo ahura na cyo mu gihe yaba ageze muri uwo muhanda agasanga utari nyabagendwa.
Dr. Mpabwanamaguru yagize ati: “Rimwe na rimwe muzasabwa gukoresha indi mihanda ishamikiye ku yavuzwe haruguru mu gihe imirimo izaba irimo gukorwa.”
Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire, Emmanuel Katabarwa yabwiye itangazamakuru ko hari imihanda iteganyijwe kuzaba yuzuye bitarenze muri Kamena 2023.
Izaba yaruzuye mu gihe umwaka w’ingengo y’imari uzaba ugana ku musozo.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko ikibazo gihari ari icy’uko imvura igira itya igakoma mu nkokora ibikorwa byo kubaka.
Iyo itabujije abantu kubaka, isenya ibyo bubatse bagatangira bundi bushya.
Ati: “Gusa rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi, imiterere mibi y’imihanda imwe n’imwe ndetse n’izindi mpamvu zishobora kudindiza ibikorwa byo kubaka.”
Muri iyi gahunda yo kubaka iriya mihanda, hari n’undi izubakwa urimo uwa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite ibilometero 10.4, ariko kuri ubu hakaba hakirimo gukorwa inyigo y’uburyo uzubakwa.
Muri rusange biteganywa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ushobora kurangira hubatswe imihanda 21 ihuza ibice bitandukanye.
Hasanzwe kandi hari umugambi wo kwagura umuhanda Giporoso-Kabuga, ndetse muri uyu muhanda harategurirwa umuhanda unyura mu kirere umeze nk’uwuzuye Kicukiro Centre.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…