POLITIKE

Kagarama: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro basabwe gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango kugirango babashe kugera ku ntego biyemeje

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.

Iyi nteko rusange yahuje abanyamuryango bo muri uyu murenge mu byiciro bitandukanye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, aho bagaragazaga ibyagezweho mu mwaka ibiri ishize banatangaza ingamba nshya mu mikorere mu myaka iri imbere.

Rugambage Emmanuel uhagarariye Umuryango (Chairperson ) FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama ya sabye abanyamuryango gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’umuryango ku girango bazagere ku nteko biyemeje.

Yagize ati: “Mu byukuri ntabwo abantu batatu ndetse n’abandi  Bakomiseri twavuze bagera ku bikorwa byose twagezeho, niyo mpamvu tubasaba ngo aho tuzajya tubiyambaza mukomeze mujye  muzana ubwenge bwanyu n’amaboko yanyu  dukorere u Rwanda. Iyo turirimba indirimbo y’Umuryango tuvugamo  ko amaboko yacu azakorera u Rwanda, nimureke amaboko yacu akomeze arukorere.”

Aha yanagarutse ku bikorwa bitandukanye bagezeho birimo; imihanda, kubakira abatishoboye, ndetse n’ibindi byose bishingiye ku nkingi za Goverinoma zirimo; Ubukundu, Imibereho myiza n’ubutabera.

Rugambage Emmanuel Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama ya sabye abanyamuryango gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’umuryango ku girango bazagere ku nteko biyemeje

Bamwe mu banyamuryango bo mu murenge wa kagarama bavuga ko nyuma y’ibyo bagezeho mu myaka ishize, urugendo rugikomeje ku girango bagere ku ntego.

Uwanyirigira Console Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu murenge wa Kagarama, avuga ko urugendo rugikomeje kuko ibyo bagezeho bitarabageza ku ntego umuryango wifuza.

Yagize ati: “Turakomeza gushyira hamwe nk’abanyamuryango kugirango aho tugeze dukomerezeho twiyubakire imihanda, n’ibindi bikorwa by’iterambere dufatanyije n’abandi batari abanyamuryango ariko bafite ubushake, dukomeze ibikorwa bizatugeza ku ntego umuryango wifuza”.

Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi  iteganyijwe kuba rimwe mu gihe cy’imyaka ibiri guhera ku rwego rw’umudugudu aho yitabirwa n’abanyamuryango bose ku rwego w’akagari n’imirenge ikitabirwa n’ibyiciro bitandukanye harimo; Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ndetse n’urubyiruko.

Inteko rusange ikaba igamije kureba no kwishimira ibyagezweho bikajyana no kumurika igenamigambi y’ibikorwa bizakorwa mu myaka ikurikiyeho igenwa n’itegeko ry’Umuryango.

Abanyamuryango batandukanye bari munzego z’Ubuyobozi batuye muri Kagarama bitabiriye inteko rusange
Muri iyi nteko y’Umuryango mu murenge wa Kagarama abanyamuryango basangiye ibitekerezo ku iterambere ry’Umuryango
Abanyamuryango batahanye ingamba nshya mu kongeera ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango

Amafoto: Mporebucye Noel

DomaNews

Recent Posts

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

2 hours ago

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…

3 hours ago

Ukraine yateye ibitero byibasiye uruganda rw’amavuta mu Burusiya

Ukraine yongeye gukora ibitero bya dorone byibasiye uruganda rutunganya amavuta rwa Ryazan imbere mu Burusiya.…

3 hours ago

As Kigali yahawe ibihano bikakaye na FIFA

Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na…

6 hours ago

MONUSCO yasezerewe muri Kivu y’Amajyepfo

Guverinoma ya RDC yemeje isezererwa n'ifunga rya burundu ibikorwa by'Akanama k'umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano (MONUSCO)…

7 hours ago

Perezida Kagame yashyize ubuyobozi bushya mu ngabo z’u Rwanda zishinzwe ibijyanye n’ubuzima

Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yemeje ishyirwaho ry'Icyiciro cy'Ingabo z'u Rwanda zishinzwe…

8 hours ago