Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yatanze ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yibukwa ku nshuro ya 29, aho yavuze ko ari inshingano za buri wese kurandura ikibi.
Aha yanashimye uruhare rw’Abanyarwanda muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 29, habaye Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rutangira icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.
Hashize imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Ibi byose ahanini ni ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse kwishakamo ibisubizo.
Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ubwo yatangaga ubutumwa bwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bwabagejeje kuri iyi nzira yo kwiyubaka.
Yagize ati “Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z’abana, abagore n’abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarenga z’abatutsi, ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukanashima by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”
Kimwe mu bigaragazwa nk’ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw’umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo; hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare.
Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe cyigeze isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya jenoside ndetse n’ibindi byibasira inyokomuntu ku isi.
Ati “Ku munsi nk’uyu kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga muri kiriya gihe. Nk’ikiragano cyakurikiyeho nyuma ya jenoside ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye, kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere, rero ndatekereza ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk’ibi kitari none. Kurwanya jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu ni inshingano zihuriwe na buri wese.”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yunzemo ati “Ni inshingano za buri munyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize jenoside, twubaka ahazaza h’umutekano uhamye, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu.”
Kuva mu mwaka 2004 Umuryango w’Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…