MU MAHANGA

Nigeria: Benshi baburiwe irengero mu bwato bwarohamye muri Bayelsa

Ku wa kane, tariki ya 6 Mata 2023, abantu benshi baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bwatwaraga abagenzi bava Yenagoa berekeza Okpoama mu gace ka Bayelsa mu Majyepfo ya Nigeria.

Ibi byabereye ku mugezi wa Okoroma muri Nembe mu gace k’igiturage muri ico gihugu.

Ubu bwato bwari bukozwe mu biti by’imbaho ​​ngo bwatwaraga abagenzi n’ibicuruzwa mbere y’uko burohama kuri urwo ruzi.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Trust kibitangaza ngo ababyeyi bamwe bari mu bwato butari bwemewe bagiye gushakisha abana babo barababura.

Umubare w’abahitanywe n’ubu nturamenyekana kuko ubutumwa bwo gutabara bugikomeje.

Umuyobozi warushinzwe abakozi baho ibyo byago byabereye muri Bayelsa, Bwana Ipigansi Ogoniba nawe yemeje aya makuru, avuga ko bamaze koherezayo itsinda ry’abatabazi.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago