Nigeria: Benshi baburiwe irengero mu bwato bwarohamye muri Bayelsa

Ku wa kane, tariki ya 6 Mata 2023, abantu benshi baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bwatwaraga abagenzi bava Yenagoa berekeza Okpoama mu gace ka Bayelsa mu Majyepfo ya Nigeria.

Ibi byabereye ku mugezi wa Okoroma muri Nembe mu gace k’igiturage muri ico gihugu.

Ubu bwato bwari bukozwe mu biti by’imbaho ​​ngo bwatwaraga abagenzi n’ibicuruzwa mbere y’uko burohama kuri urwo ruzi.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Trust kibitangaza ngo ababyeyi bamwe bari mu bwato butari bwemewe bagiye gushakisha abana babo barababura.

Umubare w’abahitanywe n’ubu nturamenyekana kuko ubutumwa bwo gutabara bugikomeje.

Umuyobozi warushinzwe abakozi baho ibyo byago byabereye muri Bayelsa, Bwana Ipigansi Ogoniba nawe yemeje aya makuru, avuga ko bamaze koherezayo itsinda ry’abatabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *