Nyuma yuko umutwe wa M23 uvuzweho kugabwaho igitero ku musozi wa Nyundu n’inyeshyamba ndetse n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wabiteye utwatsi ahubwo zishyikiriza zimwe mu ngabo za EACRF ibirindiro byayo byari i Kibumba, aho abagera kuri 59 aribo bashinjwe kugaba icyo gitero.
Mu gitondo cyo ku wa 12 Mata 2023, abarwanyi b’umutwe wa M23 batangaje ko ubwo bavaga i Kibumba mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, bari mu nzira bagabweho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe izishyigikiye.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko icyo gitero bagabweho gishimangira kutubahiriza imyanzuro yo guhagarika imirwano nk’inzira y’amahoro arambye.
Bisimwa yatangaje ko “Ingabo za Leta n’abazifasha bateye ingabo zacu, imirwano irakomeje.”
Mu itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 12 Mata, Igisirikare cya Congo kivuga ko nta gitero cyagabye ku nyeshyamba za M23, ko zasakiranye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiyise Wazalendo.
FARDC ivuga ko yataye muri yombi urubyiruko 59 rwo muri Wazalendo rwitwaje imbunda enye zo mu bwoko bwa AK47, imihoro, amacumu n’amahiri.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Kaiko Ndjike, ngo uru rubyiruko “rwakoze ku bushake bwabo, ntaho ruhuriye na FARDC.”
Yagize ati “Wazalendo ni abantu barinda igiturage cyabo kandi bakora ku bushake bwabo, ntibagenzurwa na FARDC.”
Avuga ko ingabo za Congo zikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ihagarikwa ry’imirwano ryemejwe mu nama zitandukanye z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ribeho.
Yongeraho ko “Ubu ibintu bimeze neza” ko ingabo za Congo ziri mu birindiro byazo mu gutegereza ko M23 isohoka mu bice yari yarabambuye.
Umutwe wa M23 utangaza ko ukomeje kuva mu bice wari warafashe muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.
Mu bice aba barwanyi bari barafashe, bakabivamo ku neza bicungwa n’ibihugu byemeye kohereza ingabo zabyo ari byo Uganda, u Burundi, Kenya na Sudan y’Epfo.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…