AMATEKA

“Nta munyapoilitike wa nyuma ya Jenoside ukwiye gukinisha aya mateka no gushaka kuyadusubizamo’’ Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranzwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Dr Jean Damascene ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ahibukwa inzirakarengane z’abanyapolitike bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku musozi wa Rebero ahiciweho abanyapolitike batari bashyigikiye umugambi mu bisha wo gucura Jenoside.

Minisitiri Dr Jean Damascene aha yagaragaje ko hari abantu babona ko ibyakozwe ari inzozi kuko bakuriye ahantu heza hatabaye amahano nkayabereye mu Rwanda.

Minisitiri Dr Jean Damascene yerekanye ko iyo politiki yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n’abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranzwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yagize ati “Abato bumva politike nk’iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa n’amashyaka ya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.”

Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n’abanyapolitike bari bafite imyumvire y’amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ati “Ni akaga gakomeye kuba twaragize abanyapolitike bari bafite ingengabitekerezo (bafite imitekererezo migifu nk’iyo) kandi hari n’abakiyita abanyapolitike bagitekereza batyo banahabwa imbabazi bavuye muri gereza bagakomeza muri iyo myumvire bakaniyishoramo urubyiruko barushikisha amafaranga.”

Minisitiri Dr Bizimana aha kandi yikomye abanyamahanga birengagiza amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda bagashaka gushyigikira abo bantu bagifite izo ngengabitekerezo bibeshya ko ari ugushyigikira demokarasi.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko nta munyapolitike wa nyuma ya Jenoside ukwiye gukinisha aya mateka no gushaka kuyasubizamo ukundi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Buri tariki 13 Mata, Abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira kurwanya politiki y’urwango, akarengane, ingoma y’igitugu, ivangura n’ibindi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abana barwo barenga miliyoni.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago