Umusore witwa Evariste Tuyisenge wiyise ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yahamijwe ibyaha yarakurikiranyweho n’urukiko birimo gushishikariza gusambanya abana asabirwa gufungwa imyaka itatu isubitse n’ihazabu ya miliyoni 1 y’u Rwanda.
Uyu musore wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter uri mu bakoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga mu Rwanda, warumaze hafi ukwezi afunzwe yasomewe ibyo yaregwaga n’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023.
Mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge niho habereye iburanisha rye rumuhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje ikoranabuhanga, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu isubitse no gutanga ihazabu y’amafranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Umucamanza, wasomye iki cyemezo, wagarutse ku byavugiwe mu iburanisha, yategetse ko uyu Tuyisenge Evariste ahita arekurwa, kuko yakatiwe igifungo gisubitse.
Itabwa muri yombi rya Evariste ryari ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga (RIB).
Ubwo yaburanishwaga kuri iki cyaha, tariki 06 Mata, uyu Tuyisenge ukoresha konti ya ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari yasabiye imbabazi imbere y’Umucamanza, asaba kurekurwa kugira ngo abone uko ajya gukoresha uru rubuga, akosora ibyo yari yakoze.
Yari yabwiye Urukiko ko naramuka arekuwe akagera hanze, azajya atangaza ubutumwa buhamagarira abantu kwirinda gukora ibyaha ndetse no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha gikoresheje ikoranabuhanga, bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka itatu.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…