Umusore uzwi nka ‘Ntama w’Imana 2’ kuri Twitter yasabiwe igifungo cy’imyaka 3 isubitse

Umusore witwa Evariste Tuyisenge wiyise ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yahamijwe ibyaha yarakurikiranyweho n’urukiko birimo gushishikariza gusambanya abana asabirwa gufungwa imyaka itatu isubitse n’ihazabu ya miliyoni 1 y’u Rwanda.

Uyu musore wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter uri mu bakoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga mu Rwanda, warumaze hafi ukwezi afunzwe yasomewe ibyo yaregwaga n’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023.

NTAMA W’IMANA 2 yasabiwe gufungwa imyaka itatu isubitse

Mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge niho habereye iburanisha rye rumuhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje ikoranabuhanga, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu isubitse no gutanga ihazabu y’amafranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Umucamanza, wasomye iki cyemezo, wagarutse ku byavugiwe mu iburanisha, yategetse ko uyu Tuyisenge Evariste ahita arekurwa, kuko yakatiwe igifungo gisubitse.

Itabwa muri yombi rya Evariste ryari ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga (RIB).

Ubwo yaburanishwaga kuri iki cyaha, tariki 06 Mata, uyu Tuyisenge ukoresha konti ya ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari yasabiye imbabazi imbere y’Umucamanza, asaba kurekurwa kugira ngo abone uko ajya gukoresha uru rubuga, akosora ibyo yari yakoze.

Yari yabwiye Urukiko ko naramuka arekuwe akagera hanze, azajya atangaza ubutumwa buhamagarira abantu kwirinda gukora ibyaha ndetse no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha gikoresheje ikoranabuhanga, bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *