IMYIDAGADURO

’Ninjije miliyoni bwa mbere ku myaka 17 yose nahise nyashyikiriza Mama’ umuhanzi Rema

Icyamamare mu njyana ya Afrobeats wo muri Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema yahishuye ko yinjije bwa mbere miliyoni imwe Naira (amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigeria) ku myaka 17, aho yose yahise ayashyikiriza nyina umubyara.

Uyu muhanzi w’imyaka 22 y’amavuko yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Z100 New York.

Uyu muhanzi yagize ati “Umuntu narinzi neza ko nkeneye ni Mama umbyara, rero namuhaye ibyo nari nakoreye byose, ndabizi neza ko byari byiza gutwara imodoka ku myaka 17 ari ibintu byari kumushimisha bikomeye, ariko ntabwo byari kunshimisha kuba natwara imodoka nziza mugihe umubyeyi wanjye we ntaniyo yarafite cyangwa ngo nzajye mutiza ku rufunguzo rw’imodoka, urabizi nagombaga kumushyira mu b’imbere.’’

Aha Rema yongeyeho ko ibyo yarafite byose yabimuhaye atitaye kucyo yashoboraga kuyashoramo… ninjije miliyoni imwe y’amaNaira bwa mbere mfite imyaka 17 y’amavuko ariko naje kwinjiza arenga miliyoni. Ariko byari byiza kuba muri urwo rwego naragize ngo mbanze gutunga umuryango wawe.’’

Uyu muhanzi wavuze byinshi muri icyo kiganiro, yavuze ko ibyo yagezeho ari uko yabikesheje ku mpamvu yo gushyira imbere umuryango we ndetse no guha abandi amahirwe.

Ati: “Umuntu yampaye amahirwe yo guha umugisha Isi cyane. Ntabwo rero, nashobora kwiyumvisha ukuntu abantu nabafashaga bagiye guha nabo umugisha Isi. Urabizi, Ndagenda cyane ntabwo ari njye ubwanjye. Nkorana imbaraga ku bwabo. Nkuko imiryango inkinguriweho, nanjye ndashaka kubakingurira iyo miryango.”

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Calm down’ ni umwe mu bahanzi bato bakomeye mu gihugu cya Nigeria no ku ku Isi abikesheje ibihangano bye birimo n’iyo ndirimbo yasabwe kuyisubiranamo n’umuhanzikazi w’umunyamerika Selena Gomez ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 400 z’abantu kuri Youtube mu mezi arindwi gusa.

Rema kandi anaheruka mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo cyo gususurutsa abari bitabiriye kureba imikino ya All Star Game 2021 gitegurwa n’ishyiramo ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

8 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

8 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago