RWANDA

Umunyerondo wagiriwe inama yo kutajya kukazi kubera gusinda yasanzwe munsi y’iteme yapfuye

Mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’umunyerondo wasanzwe munsi y’iteme yapfuye, nyamara yari yagiriwe inama yo kutajya kukazi kuko yari yasinze.

Uyu nyakwigendera yitwaga Bayavuge Dominique yari mu kigero cy’imyaka 43 yaguye mu Mudugudu wa Muhuta mu Kagari ka Gakoni ho mu Murenge wa Muganza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko ayo makuru nabo bayamenye ahagana Saa tatu za mu gitondo.

Aha yagize ati” Yarasanzwe akora irondo ry’umwuga ,ejo yari yagiye mu bukwe avayo bigaragara ko yahaze inzoga, ushinzwe umutekano amugira inama yo kujya kuryama ntajye ku irondo ageze mu rugo abirengaho yambara uniform nkugiye ku irondo ariko ku irondo ntibamubona mu gitondo bamusanze yapfuye”.

Gitifu Rwango avuga ko aho uyu mugabo yaguye atari ubwa mbere hapfiriye umuntu ati “Umuntu yatekereza ibintu bibiri aho yaguye mu myaka yashize bigeze kumpa amakuru ko hari umuntu wigeze kuhanyerera yikubita aho arapfa, umuntu yatekereza ko byamugendeye nk’uko cyangwa ugatekereza ko ari nk’abamwishe, RIB nihagera irafata umwanzuro.”

Yihanganishije umuryango wabuze umuntu asaba abaturage kwitwararika kunywa inzoga nyinshi, abazinywa bakabasha kwigenzura.

Ati “Umuntu akirinda kuba yanyura ahashyira ubuzima bwe mu kaga.”

Inzego z’umutekano zirimo RIB zageze aho nyakwigendera yaguye mu gihe umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

UMUSEKE

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago