Mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’umunyerondo wasanzwe munsi y’iteme yapfuye, nyamara yari yagiriwe inama yo kutajya kukazi kuko yari yasinze.
Uyu nyakwigendera yitwaga Bayavuge Dominique yari mu kigero cy’imyaka 43 yaguye mu Mudugudu wa Muhuta mu Kagari ka Gakoni ho mu Murenge wa Muganza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko ayo makuru nabo bayamenye ahagana Saa tatu za mu gitondo.
Aha yagize ati” Yarasanzwe akora irondo ry’umwuga ,ejo yari yagiye mu bukwe avayo bigaragara ko yahaze inzoga, ushinzwe umutekano amugira inama yo kujya kuryama ntajye ku irondo ageze mu rugo abirengaho yambara uniform nkugiye ku irondo ariko ku irondo ntibamubona mu gitondo bamusanze yapfuye”.
Gitifu Rwango avuga ko aho uyu mugabo yaguye atari ubwa mbere hapfiriye umuntu ati “Umuntu yatekereza ibintu bibiri aho yaguye mu myaka yashize bigeze kumpa amakuru ko hari umuntu wigeze kuhanyerera yikubita aho arapfa, umuntu yatekereza ko byamugendeye nk’uko cyangwa ugatekereza ko ari nk’abamwishe, RIB nihagera irafata umwanzuro.”
Yihanganishije umuryango wabuze umuntu asaba abaturage kwitwararika kunywa inzoga nyinshi, abazinywa bakabasha kwigenzura.
Ati “Umuntu akirinda kuba yanyura ahashyira ubuzima bwe mu kaga.”
Inzego z’umutekano zirimo RIB zageze aho nyakwigendera yaguye mu gihe umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
UMUSEKE
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…