Umukinnyi wihinduye igitsina akigira umugore yangiwe kuzitabira amarushanwa y’icyiciro cya kabiri mu mukino w’intoki wa Basketball mu gihugu cya Australia.
Ni nyuma yuko akanama kicaye muri icyo gihugu bagatangaza ko uwo mukinnyi atari mu rwego rwa bagomba kwitabira iryo rushanwa.
Uyu mukinnyi witwa Lexi Rodgers mu kwezi gushize yagaragaje kuri podcast ko yasabye gukinira Kilsyth Cobras, ikipe ibarizwa mu mujyi wa Melbourne mu marushanwa ya NBL1 yo muri Australia.
Kuri we, ngo uyu mukinnyi yifuzaga kwigaragaza ashyira hanze akavuganira abihindura igitsina mu mpaka yakoreye ku mbuga nkoranyambaga.
Kuwa kabiri, ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basket muri Australia ryasohoye itangazo ko itsinda ry’impuguke zigizwe n’abanyamuryango batatu ryabonye ko Rodgers adakwiriye gukina muri iyi shampiyona ya NBL1.
Inama nyobozi y’imikino ku rwego rw’igihugu yavuze ko yasuzumye ibyangombwa byujuje ibisabwa by’abakinnyi babigize umwuga n’abatarabigize umwuga ko bihinduye ibitsina ku buryo butandukanya.
Muri iryo tangazo rigira ati “Turemera ko tukiri mu nzira yo kwiga no gusobanukirwa.” “Kugira ngo adufashe guteza imbere urwego rwacu, Lexi azatanga ibitekerezo n’inama bivuye ku byamubayeho.”
“Impirimbanyi zishingiye ku kutabogama, kurenganura, no guhatanira siporo bizahora ari agace katoroshye kagenderwaho.”
Rodgers yashubije avuga ko agifite icyizere cyo kuzakina ku rwego rw’inararibonye mu bihe biri imbere ati “Ndizera ko Basketball muri Australia yumva ko iyi atari yo mperuka y’urugendo rwanjye nk’umukinnyi kandi ko itagomba kumbuza amahirwe yo kwiyerekana kwanjye kwejo hazaza.”
Rodgers yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “Mbabajwe n’ubutumwa bukomeye mu kohereza ku cyemezo ndetse no kugira uburinganire ku bantu bose.’’ Ati ndizeye neza ko umunsi umwe abayobozi ba Basketball bazabifatira umwanzuro no kwemeza uburinganire bwanjye mu rikiko n’abagenzi banjye.”
Suzy Batkovic, umwe mu bakinnyi begukanye inshuro eshatu igikombe mu mikino Olempike akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’impuguke za Basketball muri Australia, yashimiye Rodgers kuba akomeje gukorana nayo n’ubwo ari mu bihe bitamworoheye.
Batkovic yakomeje agira ati “Mu gihe dukomeje guteza imbere urwego rwacu rw’amarushanwa ku rwego rwo hejuru ndetse n’indobanure, twumva ko ari ngombwa kugira inzira isobanutse ndetse no kwiga bihoraho mu byiciro byose bya siporo kugira ngo dushobore gushyigikira neza abakinnyi, abatoza, amakipe, amashyirahamwe ndetse n’umuryango mugari.”
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…