Nyuma y’igihe abarimu bahabwa agahimbazamusyi Minisiteri y’Uburezi yatangaje yamaze kugakuraho kubera akajagari kari kamaze kugaragaramo.
Ni ibintu byakiranyweho yombi n’abaturage hirya no hino mu gihugu iryo kurwaho ry’agahimbazamusyi kagenerwa abarimu mu bigo by’amashuri ya leta kari kamaze kuba umurengera ndetse kabaremereye.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugaragaramo akajagari aho hari n’ibigo byishyuzaga ababyeyi asaga ibihumbi 150 FRW.
Buri kigo cy’ishuri ku bwumvikane n’ababyeyi bishyiriragaho amafaranga, nyamara ngo iyo bamwe mu babyeyi bayaburaga byatumaga abana babo birukanwa abandi bakabuzwa amahirwe yo gufata ifunguro ku ishuri.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iri tangwa ry’agahimbazamusyi ryaje kugaragaramo akajagari ndetse bikabangamira na bamwe mu babyeyi ku buryo hafashwe icyemezo cyo gukuraho iyi gahunda mu bigo byose by’amashuri.
Ni icyemezo cyakiriwe neza n’ababyeyi hirya no hino mu gihugu.
Itangwa ry’aya mafaranga y’agahimbazamusyi ryiyongeraga no ku musanzu w’ababyeyi batanga mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri n’indi misanzu itandukanye harimo n’iyo gusana inyubako z’ibigo by’amashuri.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…