INKURU ZIDASANZWE

DRC: Patrick Muyaya yashinje Uganda uburyarya nyuma yuko yanze kuyifasha kurwanya M23

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje igihugu cya Uganda uburyarya nyuma yuko avuze ko ingabo za FARDC zemera gupfa zirwanya n’umutwe wa ADF wakomotse muri Uganda, ariko yo ikaba idashaka kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.

Uganda ifite ibyiciro bibiri by’ingabo muri Congo. Zimwe zifatanya na FARDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gihe izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu duce twahoze turi mu maboko ya M23.

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yanenze Uganda

Aha Patrick Muyaya yavuze ko ingabo za Congo zidashobora gukomeza gupfira Uganda yo itemera kubafasha kurwanya M23.

Ingabo ziri mu butumwa bwa EAC ntabwo zemerewe kurwana keretse mu gihe zirashweho zikirwanaho, Ubutumwa bwazo ni ugucunga umutekano mu duce M23 yari yarigaruriye no gufasha kugira ngo impande zombi zibashe kumvikana.

Guverinoma ya Congo yakunze kwinubira iyo mikorere y’ingabo za EAC, ivuga ko icyo izifuzaho ari ukurasa M23.

Patrick Muyaya yavuze ko bitumvikana uburyo ingabo za Uganda by’umwihariko zidashaka kurwanya M23 nyamara bo barazifashije kurwanya ADF.

Ati “Ibya Uganda byo biteye urujijo kuko ingabo zayo ziri kugwa ku rugamba hamwe n’izacu barwanya ADF. Ntabwo rero twumva izo ndimi ebyiri z’ingabo za Uganda muri iki kibazo cya RDC.”

Manda y’ingabo za EAC yarangiye mu kwezi gushize, nyamara ntabwo higeze hatangazwa niba izongerwa.

Muyaya yavuze ko muri iki cyumweru hari inama izahuza abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bya EAC, bityo ko ariho hazigirwa ibyo bibazo byose.

Guverinoma ya Congo iherutse kuvuga ko nta biganiro izajyamo na M23 nubwo uwo mutwe uvuga ko wubahirije ibyo wasabwaga byose byo kuva mu duce wari warafashe. M23 yatangaje ko mu gihe ibiganiro bidashobotse, izakomeza gahunda yo kurwana.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago