INKURU ZIDASANZWE

Nigeria: Umugore yatawe muri yombi azira kugurisha umwana we kugirango abone uko yishyura inguzanyo muri banki

Umugore w’imyaka 33 witwa Olaide Adekunle, yatawe muri yombi n’abagabo bo mu buyobozi bwa polisi muri leta ya Ogun ho mu gihugu cya Nigeria kubera gukekwaho kugurisha umwana we w’amezi 18 ku muntu utamenyekanye ku giciro cyama Naira ibihumbi magana atandatu (N600,000) ni amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigeria.

Uyu ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe ku cyicaro gikuru cy’ishami rya Sango n’umugabo w’uyu mugore, Nureni Rasaq, wavuze ko umugore we Olaide Adekunle yavuye mu rugo i Lagos ku ya 15 Werurwe 2023 ari kumwe n’umukobwa wabo witwa Moridiat Rasaq, ariko agarutse asanga murugo nta mwana uhari.

Umugabo we yahishuye ko kugira ngo atahure umugore we ko yaba yaratanze umwana ari uko yakomeje kumubaza ibyerekeye amakuru y’uruhinja rwabo ariko umugore ntiyatangaga ibisobanuro byaho aherereye.

Kuri iyo raporo, uhagarariye ishami rya polisi rya DPO Sango, bwana Dahiru Saleh yavuze, yahise yohereza abapolisi gukurikirana icyo kibazo nyuma yo guhabwa amakuru bahita bafunga uwo mugore, Mu ibazwa, ukekwaho icyaha yemeye ko yagurishije umwana we i Lagos ku giciro cy’ibihumbi magana atandatu byamaNaira (N600,000).

Aya mafaranga ibihumbi bitandatu by’amaNaira akoreshwa mu gihugu cya Nigeria yari yahawe uyu mugore ugiye kuyashyira mu manyarwanda angana na miliyoni 1,436,383.19 Frw.

Umugore yemeye gutanga umwana we kugira ngo yishyure banki

Abajijwe impamvu yamuteye gukora ibyo, yavuze ko yigurije amafaranga muri banki y’imari, kandi igihe atabashaga kwishyura ayo mafaranga, abakozi ba banki batangiye kumuhungabanya no kumutera ubwoba ko bazamukurikirana. Ibyo ngo byahise bituma ajya i Lagos kujya gushaka amazi agurishwa mu masashi. Yavuze ko muri icyo gihe cyo guhiga ari bwo yahuye n’umugabo wamumenyesheje ko hari mugore waje kugura umwana i Lagos.

Ubwo bemezaga ifatwa rye, umuvugizi wa polisi y’igihugu, SP Abimbola Oyeyemi, yavuze ko Komiseri w’agateganyo wa polisi, DCP Babakura Muhammed, yategetse ko ukekwaho icyaha yimurirwa mu nzego zishinzwe iperereza ku byaha aregwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kandi barebe uko umwana yagarurwa.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago