RWANDA

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Umuvugizi w’Ikipe ya Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Gogo Nkusi.

Advertisements

Nkurunziza Jean Paul wigeze gukora n’umwuga w’itangazamakuru, ashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe nyuma y’igihe yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Goreth Nkusi.

N’impeta y’urukundo Jean Paul yambitse umukunzi we mu mpera y’umwaka ushize 2022, aho yavuze ko bari bamaranye igihe bakundana.

Icyo gihe umukobwa ntiyazuyaje yahise yemera ko agiye kuzamara ubuzima bwe bwose arikumwe nawe.

Kuri ubu Jean Paul Nkurunziza yashyize hanze amatariki y’integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki 2 Nyakanga 2023.

Icyakora Jean Paul yirinze kugira ibindi atangaza byerekeye naho ibirori bizabera ndetse n’indi mihango ishobora kuyiherekeza.

Mu magambo y’icyongereza yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze Jean Paul yagize ati “Igihe namenyaga ko ariwowe nashakaga kuzamara ubuzima bwanjye bwose, nahise nifuza ko ubuzima bwanjye bwose busigaye bwatangira vuba bishoboka.”

Jean Paul Nkurunziza na Gogo bamaze igihe mu rukundo

Yongeraho ati “Reka tubikora ibi mukunzi.”

Ashimangira ko bakwiriye gukorana amateka bombi arangije arenzaho emoji y’umutima.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago