Umuvugizi w’Ikipe ya Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Gogo Nkusi.
Nkurunziza Jean Paul wigeze gukora n’umwuga w’itangazamakuru, ashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe nyuma y’igihe yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Goreth Nkusi.
N’impeta y’urukundo Jean Paul yambitse umukunzi we mu mpera y’umwaka ushize 2022, aho yavuze ko bari bamaranye igihe bakundana.
Icyo gihe umukobwa ntiyazuyaje yahise yemera ko agiye kuzamara ubuzima bwe bwose arikumwe nawe.
Kuri ubu Jean Paul Nkurunziza yashyize hanze amatariki y’integuza y’ubukwe bwabo buzaba tariki 2 Nyakanga 2023.
Icyakora Jean Paul yirinze kugira ibindi atangaza byerekeye naho ibirori bizabera ndetse n’indi mihango ishobora kuyiherekeza.
Mu magambo y’icyongereza yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze Jean Paul yagize ati “Igihe namenyaga ko ariwowe nashakaga kuzamara ubuzima bwanjye bwose, nahise nifuza ko ubuzima bwanjye bwose busigaye bwatangira vuba bishoboka.”
Yongeraho ati “Reka tubikora ibi mukunzi.”
Ashimangira ko bakwiriye gukorana amateka bombi arangije arenzaho emoji y’umutima.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…