Olivier Nizeyimana yemeje ko yeguye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA ku mpamvu ze bwite
Mugabo Olivier Nizeyimana wayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yeguye ku mirimo ye.
Mu ibaruwa yanditse yo gusezera ku nshingano zo kuyobora Ferwafa Olivier yandikiye Abanyamuryango bayo ko yabikoze ku mpamvu ze bwite.
Olivier yavuze ko izo mpamvu ze bwite zimukomereye agasanga zitamwerera gukomeza inshingano yahawe.
Yasoze ashimira komite nyobozi n’abanyamuryango bari bafatanyije kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku kizere n’imikoranire myiza yakomeje kugaragarizwa mugihe kitari kinini yaramaze ayoboye FERWAFA.
Mugabo Olivier Nizeyimana yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 27 Kanama 2021, ku bwiganze bw’amajwi asesuye, bw’amajwi 52 kuri 59.
Ubwo yatorwaga mu ijambo rye yavuze ko muri manda ye azashyira imbaraga mu kongera ibikorwa bikurura abashoramari bityo bikinjiza amafaranga, kongera imbaraga mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, gutegura amakipe y’abato uhereye mu bigo by’amashuri nk’imwe mu nzira zo kuzamura urwego rw’imikinire y’abakiri bato mu Rwanda, kunoza imikorere y’ikigo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guharanira kwitabira, guhatanira no kwakira imikino mpuzamahanga mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…