Perezida wa Ferwafa Olivier Nizeyimana yeguye ku mirimo ye

Mugabo Olivier Nizeyimana wayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yeguye ku mirimo ye.

Mu ibaruwa yanditse yo gusezera ku nshingano zo kuyobora Ferwafa Olivier yandikiye Abanyamuryango bayo ko yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Olivier yavuze ko izo mpamvu ze bwite zimukomereye agasanga zitamwerera gukomeza inshingano yahawe.

Yasoze ashimira komite nyobozi n’abanyamuryango bari bafatanyije kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku kizere n’imikoranire myiza yakomeje kugaragarizwa mugihe kitari kinini yaramaze ayoboye FERWAFA.

Mugabo Olivier Nizeyimana yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 27 Kanama 2021, ku bwiganze bw’amajwi asesuye, bw’amajwi 52 kuri 59.

Olivier Nizeyimana yemeje ko yeguye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA ku mpamvu ze bwite

Ubwo yatorwaga mu ijambo rye yavuze ko muri manda ye azashyira imbaraga mu kongera ibikorwa bikurura abashoramari bityo bikinjiza amafaranga, kongera imbaraga mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, gutegura amakipe y’abato uhereye mu bigo by’amashuri nk’imwe mu nzira zo kuzamura urwego rw’imikinire y’abakiri bato mu Rwanda, kunoza imikorere y’ikigo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guharanira kwitabira, guhatanira no kwakira imikino mpuzamahanga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *