INKURU ZIDASANZWE

Polisi yarokoye uruhinja rw’iminsi 4 rwari rwajugunywe mu musarani w’itorero

Umwana w’uruhinja rw’umukobwa rwari rukivuka rukajugunywa mu musarani mu kigo cya kiliziya Gatolika ya Rioma i Marani, mu Ntara ya Kisii muri Kenya rwarokowe na Polisi.

Advertisements

Polisi muri icyo gihugu yatangaje ko uwo mwana yaramaze iminsi ine gusa avutse akaba yarokowe n’abapolisi bakorera mu gace iryo torero riherereyemo kuwa kabiri tariki 18 Mata 2023.

Ibi ngo byabaye nyuma yaho abaturage bumvise urusaku rw’umwana arira mu musarani ahagana mu masaha ya Saa munani n’igice z’amanywa (14h30’), bagahita batabariza mu polisi yaho.

Uruhinja rw’iminsi ine rwarokowe mu musarani

Mu itangazo rya Polisi ryashyizwe hanze rivuga ko urwo ruhinja rwarokowe biturutse ku baturage bumvise urusaku rw’uruhinja rurira mu musarani bagahita batabaza.

Bakomeza bavuga ko bahise bajya gutabara byihuse ndetse basenya urwobo rw’umusarani uruhinja rw’umukobwa rukurwamo bivugwa ko rwari rumaze iminsi ine rwari rwajugunywe.

Iryo tangazo ryongeyeho ko kandi urwo ruhinja rwahise rujyanwa mu bitaro biherereye i Marani biri ku rwego rwa 4 ndetse ashikirizwa umuyobozi w’abaganga kugira ngo yite ku buzima bw’urwo ruhinja.

Ati “Mu nyungu z’umwana, NPS ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe kurengera abana ryiyemeje kurengera abana muri Kenya. Turashimira abanyagihugu batanze amakuru yatumye umwana arokorwa ku gihe, kandi twifuriza umwana w’umukobwa, umutekano no kugira ubuzima bwiza.”

Biravugwa ko iperereza kuri icyo kibazo cy’urwo ruhinja rigikomeje kugeza ubu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago