IKORANABUHANGA

Icyogajuru cya mbere cya Elon Musk cyashatse koherezwa mu isanzure cyahise gishwanyuka

Icyogajuru cya mbere kinini cya sosiyete SpaceX ya Elon Musk uzwi nk’umuherwe wa mbere ku Isi cyashwanyutse kigihaguruka ubwo cyavaga ku Isi kerekeza mu Isanzure kuri uyu wa Kane.

Iki cyogajuru kinini cya SpaceX cyari kiri mu igeragezwa ngo barebe ko kizifashishwa mu rugendo rwa mbere ikiremwamuntu giteganya kugirira ku mubumbe wa Mars.

Cyahagurutse ahagana Saa Mbili n’iminota 33 za mu gitondo, ubwo cyatangiraga gufata umuvuduko kizamuka gitangira kugenda nabi kugeza gituritse hashize iminota ine gihagurutse ku butaka.

CNN yatangaje ko icyo cyogajuru kimaze guhaguruka, igice cy’imbere gitwara icyogajuru n’icy’inyuma kijyamo abagenzi bitabashije gutandukana nk’uko bisanzwe, ari nabyo bikekwa ko byaba byatumye gisandara.

Ntabwo biremenyekana niba iryo sandara ryahise riba icyogajuru kikibona ko hari ibibazo mu ihaguruka ryacyo cyangwa se niba byaturutse ku ikoranabuhanga ibyogajuru byubakanwa, Flight Termination System bituma byo ubwabyo byisandaza iyo habaye ikibazo ngo bitaza gukomeza kugenda bikayoba bigeze kure.

Icyogajuru cyahise gishwanyuka kitarenze umutaru

Abakozi bo muri SpaceX na mbere y’uko icyogajuru gihaguruka bari batangaje ko amahirwe y’uko kizagera iyo kijya ari make kuko icyo bashakaga ari ukukigerageza bwa mbere ngo babone amakuru azabafasha gukomeza ubushakashatsi.

Na nyuma yo gushwanyuka hari amashusho y’abakozi b’icyo kigo yagaragaye bishimira ko nibura hari ibyo babashije kumenya, bizabafasha mu gukomeza kubaka icyogajuru nk’icyo.

Icyogajuru SpaceX yohereje ni cyo kinini cyari kigiye mu isanzure, kingana n’indege nto zitwara abantu batatu. Gifite uburebure bwa metero icumi, kikaba kiruta icyogajuru Saturn V cyajyanye abantu bwa mbere mu kwezi mu 1969.

Elon Musk afite intego zo kugera kuri Mars no gukora ubushakashatsi bwisumbuye kuri uwo mubumbe ufite imiterere nk’iyi Isi. SpaceX ifite intego zo kuba yagejeje abantu ba mbere kuri Mars bitarenze 2030.

Musk yatangaje ko ari byiza gushakisha undi mubumbe ikiremwamuntu cyaturaho cyangwa se cyakwifashisha nk’ubuhungiro mu gihe Isi yaba ihuye n’akaga nk’ikoreshwa ry’ingufu kirimbuzi.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

5 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

21 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago