INKURU ZIDASANZWE

Leta y’u Rwanda yatanze ubutumwa ku baturage bayo muri Sudani

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo bari muri Sudani kwigengesera, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’intambara ikomeje gufata indi ntera muri kiriya gihugu.

Advertisements

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko “Ambasade y’u Rwanda muri Sudani ikomeje gukurikiranira hafi imirwano ikomeje ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Sudani, bityo igasaba Abanyarwanda bose gushyira imbere umutekano wabo baguma mu nzu zabo.”

Iyi Ambasade yakomeje isaba buri munyarwanda uri muri Sudani kuyimenyesha aho aherereye cyangwa bakayiha amakuru yerekeye ibibazo bijyanye n’umutekano hifashishijwe numéro za Telefoni (+249923306048 na +249990729839) zombi zinaboneka ku rubuga rwa WhatsApp.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yamaze gushyiraho numéro abakeneye ubufasha bwihuse bashobora kuyivugishaho (+250782706730, +250788171195 na +250387629032 [iri no kuri WhatsApp]).

Abakeneye ubufasha kandi banandikira MINAFFET ubutumwa bwa email kuri rca@minaffet.gov.rw.

Kugeza ubu ababarirwa muri 400 ni bo bivugwa ko bamaze kwitaba Imana, nyuma y’imirwano ikomeye imaze icyumweru isakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n’izindi zo mu mutwe witwara gisirikare ariko wegamiye kuri Leta witwa RSF.

Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo imirwano yatangiye hagati y’Ingabo za Gen Al-Burhan ukuriye Ingabo za Sudani n’uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.

Aba bombi bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa byarangiye bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z’igihugu nk’imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

Ni imirwano ikomeje gufata indi ntera  muri iki gihugu ndetse kuburyo umurwa mukuru  Khartoum no mu bindi bice bya Sudani.

Gusa kugeza ubu ibihugu byinshi byabuze uko bihungisha abaturage babyo kubera ko intambara yafashe indi ntera birenze uko abantu babitekerezaga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago