Omar Al Bashir wigeze kuyobora Sudan akaba ashinjwa gukora ibyaha bya Jenoside mu gihugu cye biravugwa ko yaburiwe irengero.
Omar Al-Bashir yari amaze igihe afungiye muri gereza mu Murwa Mukuru Khartoum ariko buri ruhande mu barwana rumaze iminsi rutangaza ibihabanye n’urundi ku hantu yaba aherereye.
Hari abavuga ko ari ahantu hizewe harindiwe umutekano mu gihe abandi bavuga ko ashobora kuba yaratorokeshejwe.
Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare mu 2019 nyuma y’imyaka 30 ayoboye Sudani. Ni umwe mu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ku byaha bya Jenoside ashinjwa byakorewe muri Darfur mu myaka 20 ishize.
Bashir n’abandi bayobozi bashinjwa ubwicanyi, bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza ya Kober, kubera ko Sudani yanze kubashyikiriza ICC.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirwano yageze mu gace Bashir afungiwemo, ari nabwo hatangiraga kwibazwa ku mutekano we.
Umwe mu basirikare ba Sudani yabwiye The Associated Press ko Bashir n’abandi basirikare babiri bahoze bakomeye ku butegetsi bwe ndetse bashinjwa uruhare mu kibazo cya Darfur, bimuriwe ahantu hizewe hakorerwa ubuvuzi bwa gisirikare i Khartoum, kugira ngo barindirwe umutekano.
Igisirikare cya Sudani cyashinje ingabo za RSF kurasa kuri iyo gereza Bashir afungiyemo, abo bavuga ko barekuye imfungwa ndetse bakanasahura.
RSF yahise ibihakana, ivuga ko igisirikare cya Leta aricyo cyarekuye imfungwa kikazimurira ahandi hantu, kugira ngo kibone uko kigarura Bashir ku butegetsi.
Gereza ya Kober ifungiyemo benshi mu bafashwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2019, harimo n’abaje gukatirwa igihano cy’urupfu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…