Umunya Kenya Brenda Akinyi Ochola wamamaye mu gukoresha cyane urubuga rwa Instagram yapfuye mu gihe bivugwa ko yacuruzaga ibiyobyabwenge.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu avuga ko Brenda Akinyi Ochola uzwi cyane ku izina rya Brendalicious, yapfiriye muri Malaysia, ni mu gihe bivugwa ko yazize Cocaine yaturikanwe mu nda ye ubwo yaragiye kuyicuruza.
Bivugwa ko ubwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Malaysia, uyu mukobwa yatangiye gusa nuhindura imyitwarire, bituma abashinzwe umutekano batangira ku mwibazaho.
Muri ako kanya uwo mukobwa ngo yaguye hasi aho atangira kubira urufuro mukanwa.
Imbaraga zo kumukiza zagaragaza ko haricyo afite mu nda ye.
N’ubwo hari amakuru ataremezwa neza, avuga ko uwo mukobwa bamusanzemo udufuko tw’udufu 34 tw’ibiyobyabwenge bitemewe.
Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa Brenda zerekana ko yakoraga ingendo ze zidasanzwe zirimo kugira ibiruhuko byiza, n’ubuzima buhenze.
Nyuma y’urupfu rwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye ku mbuga zitandukanye bagira icyo bamuvugaho.
Benshi bagiye bagaruka uburyo uwo mukobwa yari mwiza ariko batazi ko yarasanzwe acuruza ibiyobyabwenge, bamusabira kuruhikira mu mahoro.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…