Kenya: Brenda wamamaye kuri Instagram yapfuye mugihe bivugwa ko yacuruzuga ibiyobyabwenge
Umunya Kenya Brenda Akinyi Ochola wamamaye mu gukoresha cyane urubuga rwa Instagram yapfuye mu gihe bivugwa ko yacuruzaga ibiyobyabwenge.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu avuga ko Brenda Akinyi Ochola uzwi cyane ku izina rya Brendalicious, yapfiriye muri Malaysia, ni mu gihe bivugwa ko yazize Cocaine yaturikanwe mu nda ye ubwo yaragiye kuyicuruza.
Bivugwa ko ubwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Malaysia, uyu mukobwa yatangiye gusa nuhindura imyitwarire, bituma abashinzwe umutekano batangira ku mwibazaho.
Muri ako kanya uwo mukobwa ngo yaguye hasi aho atangira kubira urufuro mukanwa.
Imbaraga zo kumukiza zagaragaza ko haricyo afite mu nda ye.
N’ubwo hari amakuru ataremezwa neza, avuga ko uwo mukobwa bamusanzemo udufuko tw’udufu 34 tw’ibiyobyabwenge bitemewe.
Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa Brenda zerekana ko yakoraga ingendo ze zidasanzwe zirimo kugira ibiruhuko byiza, n’ubuzima buhenze.
Nyuma y’urupfu rwe, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye ku mbuga zitandukanye bagira icyo bamuvugaho.
Benshi bagiye bagaruka uburyo uwo mukobwa yari mwiza ariko batazi ko yarasanzwe acuruza ibiyobyabwenge, bamusabira kuruhikira mu mahoro.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…