Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 akomeje kwerekena ko akomeje kuryoherwa n’urukundo ahabwa n’umugabo we Prince Kid.
Ibi akomeje kubishimangira mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze aho kuri ubu uyu mwali yashyizeho amafoto afatanye ikiganza n’umugabo we.
Aya mafoto yayarengeje amagambo agira ati “Ikiganza mu kindi n’umugabo wanjye.’’ aha kandi yanditse amagambo menshi arimo kwishimira kuba umugabo we yamusohokanye n’ibindi byinshi.
Bigaragara ko bombi basa n’abakoze ubutembere bwakoze ku mutima wa Miss Elsa Iradukunda akanyurwa.
Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.
Prince Kid wamamaye ubwo yari ayoboye kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda aherutse gusezerana byemewe n’amategeko na Miss Elsa Iradukunda tariki 2 Werurwe 2023.
Ni nyuma yaho yaravuye mu bibazo byagaragaye muri iyo kompanyi yateguraga Miss Rwanda yitwaga ‘Inspiration Back Up’, ndetse akagaragarizwa gushyigirwa n’uwo mukobwa nawe agahitamo kumwishumbusha amushaka nk’umugore we.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…