MU MAHANGA

Amerika yafatiye ibihano Uburusiya na Iran kubera gufungirwa abantu bayo

Ku wa kane tariki ya 27 Mata, ubuyobozi bwa Biden, bwatangaje bufatiye ibihano bya mbere Uburusiya na Iran kubera kugira uruhare mu gufata bugwate no gufunga abaturage b’Amerika mu bihugu byabo mu buryo butemewe.

Ibihano by’Amerika birareba ikigo cy’umutekano cy’Uburusiya, kizwi ku izina rya FSB, n’ishami ry’ubutasi wa Iran w’impinduramatwara ya kisilamu, cyangwa IRGC-IO, kubera ko “ari bo bashinzwe cyangwa babigizemo uruhare, mu buryo butaziguye cyangwa uburyo bashinzwe mu gutumiza, no kugenzura cyangwa kuyobora ubundi buryo bwo gufunga mu buryo butemewe umunyamerika mu mahanga.”

Abayobozi babiri bakuru, baganiriye na CNBC, ariko batashatse kumenyekana, bavuze ko ibihano byo ku wa kane byashyizweho mbere yuko abategetsi b’Uburusiya bafunze umunyamerika Evan Gershkovich mu kwezi gushize.

Mu mpera za Werurwe, Gershkovich, umunyamakuru w’ikinyamakuru The Wall Street Journal, yatawe muri yombi ashinjwa ubutasi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yihuse no gutangaza kumugaragaro ko ifungwa rya Gershkovich ridakwiye, ribasaba ko yarekurwa.

Ubuyobozi bwa Biden mu kinyamakuru The Wall Street Journal bwahakanye ibyo Uburusiya buvuga ko Gershkovich ari intasi.

Ubuyobozi bwagaragaje byibuze Abanyamerika babiri bafunzwe mu Burusiya mu buryo butemewe n’abatatu muri Iran, hamwe n’umunyamerika ufunzwe byemewe n’amategeko.

Umwe mu bayobozi yavuze ko imiryango ibishinzwe yasobanuriwe ibihano bishya mbere yuko bitangazwa kuri uyu wa kane.

Ishami rishinzwe ifungwa naryo ryatangaje ibihano ku bantu bakurikira muri Iran: 

Ruhollah Bazghandi, umuyobozi ushinzwe iperereza muri IRGC-IO, yagize uruhare mu ifungwa ry’imfungwa z’abanyamahanga zifungiye muri Iran. Iri shami rivuga ko akaiz akorera IRGC-IO gakubiyemo imigambi yo kwica abanyamakuru, abaturage ba Israel ndetse n’abandi bafatwa nk’abanzi ba Iran.

Iryo shami rikomeza kuvuga ko Mohammad Kazemi, umuyobozi wa IRGC-IO, akurikirana ibikorwa byo guhashya sosiyete sivile muri Iran, harimo no kuba inyuma y’igitero cy’ubutegetsi bwamaganye imyigaragambyo mu gihugu hose hagamijwe iyicwa rya Mahsa Amini. Yabanje kushyirwa mu biro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga mu Kwakira.

Mohamad Mehdi Sayyari, umuyobozi wungirije wa IRGC-IO, yagize uruhare rutaziguye mu gutegura ibikoresho by’imfungwa zo muri Iran.

Ni mugihe kandi Mohammad Hasan Mohagheghi, umuyobozi wungirije w’iryo shami rya IRGC-IO, akora nk’umuhuza hagati y’abayobozi bakuru ba IRGC n’abayobozi ba IRGC-IO ku bikorwa byo kurwanya ruswa muri Siriya.

Umuyobozi wungirije avuga ko igikorwa cyabo ari ukuburira abantu baturiye Isi ko barimo gufungirwa Abenegihugu b’Abanyamerika mu buryo butemewe bityo bikaba bishobora no guteza ingaruka.

Yongeyeho ati “Ibikorwa by’Abarusiya n’Abanya Iran bigerageza gukoresha Abanyamerika mu rwego rwa politike cyangwa gushaka inyungu muri Amerika. Ibi bikorwa bibangamira umutekano n’ubusugire bwa politiki mpuzamahanga. Ihungabanya kandi umutekano w’abanyamerika ndetse n’abandi bantu.”

Undi muyobozi yagize ati “Ibihano bigamije guhindura imyitwarire no gushimangira imyitwarire myiza kandi turizera ko ibyo bishobora kugira uruhare twabikora ubu ndetse no mu gihe kizaza.”

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago