INKURU ZIDASANZWE

Bugesera: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana b’Abanyeshuri ba bahungu

Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rumaze iminsi ibiri rufunze umurezi wo mu kigo cy’amashuri cyo mu Karere ka Bugesera rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abahungu yigishaga.

Amakuru avuga ko uwo murezi yasambanyije abana 10 basanzwe biga muri icyo kigo giherereye mu Murenge Mayange.

Ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buvuga ko iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze ryagaragaje ko bihe bitandukanye uriya mwarimu yasambanyije  abana 10 b’abahungu  yigishaga.

Ni abana bari bafite imyaka iri hagati 14-18.

Umwarimu ukurikiranyweho biriya byaha bivugwa ko yahamagaraga abo bana umwe kuri umwe bamaze gukora ibizamini, akabakorakora ku gitsina agamije ‘ishimishamubiri’.

Ucyekwaho ibyo byaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana  gihanwa n’ingingo ya 4 y’ itegeko nº69/2019 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugushinjwa kimuhamye, akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ubugenzacyaha bwibutsa  abantu bose ko icyaha cyo gusambanya abana ari ‘icyaha cy’ubugome’ kandi kitihanganirwa.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

4 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

5 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

5 days ago