MU MAHANGA

Burundi: Umunyamakuru uherutse gutabwa muri yombi yangiwe gusurwa n’umuryango we

Umunyamakuru Olivier Bugegene uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi mu gihugu cy’u Burundi ngo yangiwe kujya abonana n’abagize umuryango we.

Advertisements

Olivier Bugegene yarasanzwe ari umunyamakuru wa RPA (Radio Publique Africaine) ifungwa rye rikaba ryaramyekanye mu cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uwo munyamakuru afungiye muri gereza y’Urwego rw’Ubutasi iherereye mu Mujyi wa Bujumbura.

Umunyamakuru Olivier Bugegene amaze iminsi afunzwe

Gusa ngo uyu munyamakuru kuva yatabwa muri yombi, abagize umuryango we bangiwe n’urwo rwego rw’ubutasi ko bahura nawe.

Impamvu nyamukuru ntibayitangarijwe ndetse kugeze ubu abagize uyu muryango we bakavuga ko atari ibintu biciye mu mucyo.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha aya makuru kivuga ko uyu muryango wamenyesheje icyo kibazo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Ndetse ko kugeza nubu ko kitaramenya intandaro y’itabwa muri yombi umuntu wabo.

Ifatwa rya Olivier Bugegene ryavuzwe mu gihe hariho hanavugwa ifungwa rya General Allain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi, ryagarutsweho cyane mu karere.

Uyu General wari usanganywe icyubahiro gikomeye mu Burundi, yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2023, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago