Burundi: Umunyamakuru uherutse gutabwa muri yombi yangiwe gusurwa n’umuryango we

Umunyamakuru Olivier Bugegene uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi mu gihugu cy’u Burundi ngo yangiwe kujya abonana n’abagize umuryango we.

Olivier Bugegene yarasanzwe ari umunyamakuru wa RPA (Radio Publique Africaine) ifungwa rye rikaba ryaramyekanye mu cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uwo munyamakuru afungiye muri gereza y’Urwego rw’Ubutasi iherereye mu Mujyi wa Bujumbura.

Umunyamakuru Olivier Bugegene amaze iminsi afunzwe

Gusa ngo uyu munyamakuru kuva yatabwa muri yombi, abagize umuryango we bangiwe n’urwo rwego rw’ubutasi ko bahura nawe.

Impamvu nyamukuru ntibayitangarijwe ndetse kugeze ubu abagize uyu muryango we bakavuga ko atari ibintu biciye mu mucyo.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha aya makuru kivuga ko uyu muryango wamenyesheje icyo kibazo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Ndetse ko kugeza nubu ko kitaramenya intandaro y’itabwa muri yombi umuntu wabo.

Ifatwa rya Olivier Bugegene ryavuzwe mu gihe hariho hanavugwa ifungwa rya General Allain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi, ryagarutsweho cyane mu karere.

Uyu General wari usanganywe icyubahiro gikomeye mu Burundi, yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2023, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *