Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo n’Akarere ka Kamonyi byaburiwe kubura amazi kubera ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi ikangiza byinshi idasize n’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove.
Ikigo cya WASAC Ltd cyavuze ko kubera imvura nyinshi yaraye iguye byateje amazi y’umugezi wa Nyabarongo kwandura bikabije (high turbidity) byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Nzove rutabasha gukora.
Imvura yaguye yangije ibintu bitandukanye birimo imirima y’abaturage bidasize n’ubuzima bwabo.
Bimwe mu bice byaburiwe kubura amazi kubera iy’inkangu yatewe niyo mvura harimo:
Mu Karere Ka Nyarugenge: Imirenge ya Kigali, Nyakabanda, Nyamirambo, Mageragere, Rwezamenyo na Kinyinya.
Mu Karere ka Kicukiro: Imirenge ya Kigarama, Kigarama, Gatenga, Gahanga, Kicukiro.
Mu Karere ka Gasabo: Imirenge ya Gisozi, Kacyiru, Remera, Kimironko, Jabana, Jali, Kinyinya, Nduba, Bumbogo na Gatsata.
Mu Karere ka Kamonyi: Imirenge ya Gacurabwenge, Runda na Rugalika.
Iki kigo kirihanganisha abafatabuguzi bacyo mu turere twavuzwe haruguru kikavuga ko kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo uruganda rwongere rukore uko bisanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…