Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abakomeje kwitanga mu gufasha abagizweho ingaruka y’ibiza by’imvura yaguye igahitana abarenga 120 mu gihugu.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano, inzego za leta n’izindi nzego cyane cyane amadini ku bikorwa bikomeye bikomeje gukora mu guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza.
Ubu butumwa buje bukurikira ubundi bwo kwihanganisha abagiriwe n’ibyago by’ibyo biza byisiye Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengezuba.
“Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.” Perezida Kagame
Imvura yaguye mu ijoro rya 2 rishyira kuya 3 Gicurasi 2023 yangije byinshi birimo n’imyaka y’abaturage, amatungo, idasize n’abantu abarenga 127 yahitanye.
Nyuma y’amakuba yaramaze kuba bivugwa ko abayobozi bakomeye muri Guverinoma bahise bajya muri biriya bice kugira bahumurize abagizweho ingaruka.
Ibihugu byinshi by’inshuti n’u Rwanda bikomeje gutanga ubutumwa bwo guhumuriza igihugu ku byago bikomeye yahuye nabyo byatewe n’ibiza by’imvura byasize bihitanye ubuzima bwa benshi.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…